RWANDA: URUGOMO LETA YA FPR-INKOTANYI YAKOREYE ABATURAGE BO MU KIYOVU RUZAHAGARA IVUYEHO (28.07.08)
Itangazo rigenewe Abanyamakuru
FDU-Inkingi ibabajwe bikomeye n’urugomo rwakorewe Abaturage bari basanzwe batuye mu cyahoze cyitwa i “Kiyovu cy’abakene” basenyewe amazu batarahabwa ingurane z’ibyabo bizangizwa, batarashobora kubona aho batuzwa n’ubwo byaba ari iby’agateganyo, batarabona uko bakuramo ibikoresho byo mu nzu, kandi ibyo bigakorwa mu gihe bari mu nama yo gushakira hamwe n’abo bireba bose ibisubizo bikwiye ku byerekeye iyimurwa ryabo.
Leta ya FPR yongeye kwerekana ko nta gaciro na gato iha rubanda rwa giseseka kandi ni mu gihe. Leta ya FPR iyobowe n’abantu baregwa ibyaha byibasiye inyokomuntu. Iyo Leta itubaha ubuzima bw’Abantu, ntishobora kwubaha umutungo wabo.
FDU-Inkingi iributsa ko atari ubwa mbere FPR isenyeye rubanda nta ngurane kandi nta no kwita ku ngaruka z’ibikorwa by’ububigizi bwa nabi byayo. Mu gihe FPR-Inkotanyi yarwaniraga gufata Leta ku ngufu, FPR/APR yasenye ingo z’abaturage, icana imiganda n’ibisenge kandi hari amashyamba, yirara mu mirima ya rubanda irasarura nta ngurane, ifata ku ngufu ibicuruzwa n’imitungo yimukanywa nk’imodoka, itwika amashyamba yitwaje gutegura ibisasu yari yaratezemo igirango ibuze rubanda kwegera ibirindiro byayo. N’ubwo hashize imyaka 14 ifashe ubutegetsi, FPR ntiyigeze narimwe ibarura ibyo yangije, ngo itohoze neza bene byo kandi ngo ibahe indishyi z’ibyo yabangirije.
FDU-Inkingi iributsa kandi ko mu gihe yitwazaga ko irwanya “Abacengezi”, Let ya FPR yongeye kwibasira bidasubirwaho ibya rubanda ititaye na gato ku makozere yaterwaga n’ibikorwa by’urugomo byayo. Mu turere twose twabereyemo imirwano, cyane cyane muri Ruhengeri na Gisenyi, yasenye amazu ya rubanda, abaturage ibarundanyiriza mu nkambi zitagira ibikorwa by’ibanze, itwika intoki, ikoresha ibisasu by’uburozi n’ibisasu bitwika ibimera byose, utwo turere itwuzuzamo inkongi z’umuriro. Kuva ibyo byaba kugeza ubu, nta ndishyi Leta ya FPR yigeze iha rubanda, ntiyigeze ibarura ibyangiritse n’abaturage bangirijwe ibyabo.
FDU-Inkingi iramenyesha Abanyarwanda bose ko bene ibyo bikorwa bya Leta ya FPR bitazahagara itavuyeho. Impamvu bitazahagara ni uko Leta ya FPR itava mu bushake bw’Abaturage. Leta ya FPR ni Leta y’igitugu, itaraturutse mu bushake bwa rubanda, yibwira ko itazagira ikiyikoma imbere kuko yibwira ko ishyigikiwe na Leta zimwe na zimwe zifite gahunda ya mpatsibihugu mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
FDU-Inkingi irasaba Abanyarwanda bose kumenya ko bene buriya bugizi bwa nabi bwa Leta z’igitugu zitashyizweho n’ubushake bw’Abaturage biciye mu matora adafifitse nka Leta ya FPR butazahagara iyo Leta itavuyeho. Niyo mpamvu FDU-Inkingi ihamagariye Abanyarwanda gushira umususu no kuyoboka urwo rwego kugirango bashyire hamwe ingufu zabo, maze bisubize uburenganzira ku byabo no ku gihugu cyabo.
Bikorewe i Buruseli, tariki ya 24 Nyakanga 2008
Dr Yohani Batisita MBERABAHIZI
Umyamabanga Mukuru akaba n’Umuvugizi
(Bishyizweho umukono)
kiyovu, MBERABAHIZI,Abanyamakuru , ingufu, Inkotanyi , FDU-Inkingi
Vous pouvez à tout moment réagir, s'exprimer et/ou commenter un article sur Rwasta.net ou ailleurs. Cliquer ici
NB : Si c'est un article sur un autre site, il suffit de marquer le lien, cliquer ici
